Song picture
Bakwemere
Comment Share
explore themes of spiritual transformation, divine grace, and unwavering faith. The lyrics emphasize God's presence, love, and power, portraying Him as the ultimate source of joy and peace. The song also touches on resilience in the face of hardship,
gospel christianrap
Artist picture
Rwandan conscious music
Benjamin Byiringiro uzwi nka Ben B the Brave ni umuraperi w’umunyarwanda, umwanditsi w’indirimbo, n’umuhanzi mu bubyutse bw’umutimanama mu njyana ya Hip hop (conscious music). Yavutse ku itariki 05 Werurwe 1995 kuri Pierre Celestin SIMUGOMWA na Laurence NYIRAMINANI. Ni uwa gatatu ma bana bane. Uretse gukunda kumva indirimbo zitandukanye kuri radiyo akiri umwana, Ben B yatangiye kuririmba yiga mu mashuri abanza aho yabarizwaga mu matsinda atandukanye nka Club anti Sida. Ubwo yari ari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri College Saint Jean Nyarusange nibwo yatangiye kwiyandikira indirimbo ze maze zikundwa cyane n’abanyeshuri ndetse n’abayobozi bituma abikomeza. Yatsinze amarushanwa atandukanye ahagarariye ibigo yigagaho kuko yakomereje icyiciro cyisumbuye muri Ecole Secondaire Saint Joseph Karuganda, kugeza ubwo yajyaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare ari naho yamenyekniye cyane. Ben B wemera ko Eminem ariwe muraperi w’ibihe byose ku isi ngo anamwigiraho byinshi muri Rap cyane cyane mu buryo bwo gukurikiranya amagambo ndetse no kujyana n’injyana mu buryo bwuzuye. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ze nka: “Kuva ku isi”, “Umukono”, yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye byabereye muri Grand Auditorium ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye arinako ashimangira ubuhanga bwe mu njyana y Hip hop. Yagiye agaragaza ubudasa kandi binyuze mu marushanwa azwi mu gihugu nka AFRIFAME VOX Season 1 na I CAN BE YOUR VOICE. Mu buzima bwe busanzwe akunda gukora ibintu bishya, kwerera imbuto abandi. Yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’uRwanda i Huye mu ishami ry’Igenamigambi ry’imijyi (Urban and Regional Planning).
Song Info
Charts
#274 today Peak #253
#163 in subgenre Peak #133
Author
Benjamin Byiringiro
Rights
Ben B The Brave
Uploaded
May 28, 2025
Track Files
MP3
MP3 7.2 MB 320 kbps 3:09
Story behind the song
The song "Bakwemere" by Ben B The Brave explores themes of spiritual transformation, divine grace, and unwavering faith. The lyrics emphasize God's presence, love, and power, portraying Him as the ultimate source of joy and peace. The song also touches on resilience in the face of hardship, reminding listeners that divine support is constant, even in moments of despair.
Lyrics
Amen Atanga ibyishimo mu cyimbo cyamarira Uwo mwami ineza ye iruta ibyo navuga Bakwemere Bakwemere mwami Bakwemere Bakwemere Umwami wanjye ntanyihisha aranyireka Niyo nihebye niwe ngana ntakambira Ahora anyibutsa iteka ko azampora iruhande Niyo mutenguha ntanyitura inabi ngo ante Igihe nahereye reka nanjye muvuge Reka nibutse isi ko ntawundi muremyi ifite Bwiza butavangiye yugururira ugana iwe Isanzure twidagaduramo niwe wayihanze Bakwemere Bakwemere mwami Bakwemere Bakwemere Isarabwayi risatuye riguma ryitwa ibuye Naho ubwami bwino bwitwa butyo mpaka busenyutse Ninde waroze isi kwimika umwami yiremeye Kandi mubyukuri uwayiremye nawe ntaho yagiye Rutare rutanyerera rutanakoboka Ubuto burashukana uko nkura niko ngenda ngushaka Emera ko hari uri hejuru yibiriho Nibitabo tumwitirira ntibyahozeho Ntiwavuga ngo arakunda kuko we ubwe niwe Rukundo Ntakenera abamurinda Atanga amahoro niwe pfundo Urutandukanye wowe mugenga wibihe Ntiza ijwi ndangurure amahanga yose yumve bakwemere Bakwemere (Reka nkuvuge hose hose mana bakumenye) Bakwemere mwami (Reka nkuvuge hose hose mana bakumenye) Bakwemere (Ntiza ijwi ndangurure amahanga yose yumve bakwemere) Bakwemere (Reka nkuvuge hose hose mana bakumenye) Atanga ibyishimo mu cyimbo cyamarira Uwo mwami ineza ye iruta ibyo navuga Bakwemere (Ntiza ijwi ndangurure amahanga yose yumve bakwemere) Bakwemere (Reka nkuvuge hose hose mana bakumenye)
Comments
Please sign up or log in to post a comment.