Song picture
Umukono
Comment Share
Free download
Artist picture
Rwandan conscious music
Benjamin Byiringiro uzwi nka Ben B the Brave ni umuraperi w’umunyarwanda, umwanditsi w’indirimbo, n’umuhanzi mu bubyutse bw’umutimanama mu njyana ya Hip hop (conscious music). Yavutse ku itariki 05 Werurwe 1995 kuri Pierre Celestin SIMUGOMWA na Laurence NYIRAMINANI. Ni uwa gatatu ma bana bane. Uretse gukunda kumva indirimbo zitandukanye kuri radiyo akiri umwana, Ben B yatangiye kuririmba yiga mu mashuri abanza aho yabarizwaga mu matsinda atandukanye nka Club anti Sida. Ubwo yari ari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri College Saint Jean Nyarusange nibwo yatangiye kwiyandikira indirimbo ze maze zikundwa cyane n’abanyeshuri ndetse n’abayobozi bituma abikomeza. Yatsinze amarushanwa atandukanye ahagarariye ibigo yigagaho kuko yakomereje icyiciro cyisumbuye muri Ecole Secondaire Saint Joseph Karuganda, kugeza ubwo yajyaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare ari naho yamenyekniye cyane. Ben B wemera ko Eminem ariwe muraperi w’ibihe byose ku isi ngo anamwigiraho byinshi muri Rap cyane cyane mu buryo bwo gukurikiranya amagambo ndetse no kujyana n’injyana mu buryo bwuzuye. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ze nka: “Kuva ku isi”, “Umukono”, yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanye byabereye muri Grand Auditorium ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye arinako ashimangira ubuhanga bwe mu njyana y Hip hop. Yagiye agaragaza ubudasa kandi binyuze mu marushanwa azwi mu gihugu nka AFRIFAME VOX Season 1 na I CAN BE YOUR VOICE. Mu buzima bwe busanzwe akunda gukora ibintu bishya, kwerera imbuto abandi. Yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’uRwanda i Huye mu ishami ry’Igenamigambi ry’imijyi (Urban and Regional Planning).
Song Info
Charts
Peak #575
Peak in subgenre #302
Author
Ben B the Brave
Uploaded
December 23, 2015
Track Files
MP3
MP3 5.0 MB 160 kbps 4:23
Lyrics
Uru rwo rudutashye rutuye mu mutima Jye nshyizeho UMUKONO BEN B THE BRAVE Fata UMUKONO Aaaaadmin Bindi ku mutima Say BEN B Sinkwijeje inka nta n’ihene ngira Sinaguza n’ideni ntazishyura Icyo nzi nzagukunda uko nshoboye Nzakubera imfura mu bikomeye Nzagutaka udutako dutoshye Nzakugenera urushyushye ruryoshe Tuzabana ntagutana Tuzabyarana turere abana Uzaze shenge ube umutima w’urugo Nk’umurinzi ngutake mu bisigo Uzatsitara ntege amaboko ungwemo Ntashidikanya niwowe nahisemo Uzaze uture aho waterekewe intebe Hazira irungu utazambura ngo wihebe Ngwino hano nkwisabire isano Si ino nk’ino mu mutima niho tuzigumaniramo Jye nshyizeho umukono Uru rwo rudutashye rutuye mu mutima Turusigasire turukomeze Yeee Ooooh yeee Fata UMUKONO umukono UMUKONO Fata UMUKONO Oh Babeee Nkwikundire Bose babibone Nkwikundire Ooh babee Nteruza iri tafari ndarishyiraho Shyiraho akondo umwiko ndawukubaho Icyo nzi ruzuzura rumeneke Duceceke twibuke maze duseke Duce imirongo igorotse iteganye Imwe idahura ngo ubone yafatanye Umwe tuwujyemo undi tuwushyiremo Ibidutanya wenda bizapfiremo Emotions nterwa n’iyo vision Ngira iyo mbonye isura yanga umugayo Niyo ituma menya icyo nakumenyeye Nkibaza impamvu mpora numva ngukumbuye Nkamenya impamvu imyenda yose ikubereye Waza kunsura nkabona utakererewe Ngwino hano nkwisabire isano Si ino nk’ino mu mutima niho tuzigumaniramo Jye nshyizeho umukono Uru rwo rudutashye rutuye mu mutima Turusigasire turukomeze Yeee Ooooh yeee Fata UMUKONO umukono UMUKONO Fata UMUKONO Oh Babeee Nkwikundire Bose babibone Nkwikundire Ooh babee Mwari w’uburanga budasanzwe Gitego mu rungano ubu urarinzwe Si imitoma y’abasore b’ubu Ni urunkirigita rukundishaho umubu Rutuma nkwibuka ngashaka kukubona Rutuma nubaka ngashaka kukuzana Ngo uze umbere urubavu rumwe rw’ibumoso Unyuzuze nkuzuze maze nkubere igihozo Kuko nakubonye yuko uri ikizungerezi Byatumye agato gakura mpinduka inkwakuzi Ntuzahemuke nanjye sinzahemuka Mfata ukuboko unkomeze ntituzamanuka BEN niko akunda ntabyo guhubuka Ibitakurimo icyiza urabireka Ngwino hano nkwisabire isano Si ino nk’ino mu mutima niho tuzigumaniramo Jye nshyizeho umukono. Uru rwo rudutashye rutuye mu mutima Turusigasire turukomeze Yeee Ooooh yeee Fata UMUKONO umukono UMUKONO Fata UMUKONO Oh Babeee Nkwikundire Bose babibone Nkwikundire Ooh babee Fata UMUKONO umukono UMUKONO Fata UMUKONO Oh Babeee Nkwikundire Bose babibone Nkwikundire Ooh babee Nzi neza ko nguha bicye mubwo ukwiriye Gusa ntacyo nabona nguha kingana n’urukundo unkunda BEN B
Comments
Please sign up or log in to post a comment.